Home / Mu Rwanda / Umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali WAFUNZWE

Umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali WAFUNZWE

Impanuka yaraye ibereye i Rubavu yatumye Polisi ifata icyemezo cy’uko umuhanda Rubavu, Musanze ugana i Kigali uba ufunzwe. Byakozwe mu rwego rwo kugira ngo ikamyo yafunze uyu muhanda ibanze iwukurwemo.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda handitse ho  umuhanda ufunzwe ari uca Gisenyi-Buhuru-Giko-Murara-Rugerero-Musanze-Kigali.

Polisi isezeranya abaturage ko bari bugere kuri uriya muhanda bagasanga ufunzwe bari bwerekwe ahantu bakwifashisha kugira ngo batica urugendo rwabo.

Ku rundi ruhande, Polisi igira abantu bakoresha umuhanda uva Gisenyi-Brasserie-Burushya-Pfunda-Mahoko-Musanze-Kigali.

Impanuka yatumye uyu muhanda ufungwa yaraye ibaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 26, Werurwe, 2023 ihitana umupolisi ufite ipeti rya Inspector of Police( IP) n’umumotari wari umutwaye.

Tagged:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *