Home / Mu mahanga / Uganda: Inkongi Yishe Abanyeshuri 11

Uganda: Inkongi Yishe Abanyeshuri 11

Abanyeshuri 11 bo mu ishuri ryitwa Salama School riri ahitwa Mukono bishwe n’inkongi yadutse mu cyumba bararamo.

Iri shuri riherereye ahitwa Luga, mu Kagari ka Ntejeru za Kisoga.

ChimpReports yanditse ko iriya nkongi yadutse saa saba z’ijoro abanyeshuri basinziriye, bikaba ari byo byatumye abana bangana kuriya bahasiga ubuzima.

Kugeza ubu icyateye iriya nkongi ngo ntikiramenyekana, ariko Polisi ya Uganda  ivuga ko yatangiyeho iperereza.

Tagged:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *