Home / Mu Rwanda / Kicukiro: Akurikiranyweho Kwica Abantu Akabashyingura Iwe

Kicukiro: Akurikiranyweho Kwica Abantu Akabashyingura Iwe

Umugabo witwa Denis Kazungu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB akekwaho kwica abantu batazwi umubare akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

Yabashyinguraga mu nzu  iherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umubare w’abantu uriya mugabo yishe, n’imyirondoro yabo.

Dr. Thierry B.Murangira
Tagged:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *