Home / Mu mahanga / DRC: Umusirikare Yishwe N’Umugore We Amurashe

DRC: Umusirikare Yishwe N’Umugore We Amurashe

Muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo haravugwa umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo warashwe n’umugore we aramwica. Byabaye mu ijoro ryo ku italiki 15 rishyira iya 16, Kamena, 2024.

Umwe mu bakorera sosiyete sivile muri aka gace witwa Delphin Birimbi avuga ko uwarashwe yarashwe nyuma y’intonganya yagiranye n’umugore we.

Icyakora 7sur7 ivuga ko hataramenyekana intandaro y’izo mpaka.

Kugeza ubu hatangijwe iperereza ngo hamenyekane intandaro y’izo mpaka zatumye umugore arasa umugabo we wari usanzwe ari umusirikare.

Tagged:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *