Home / Ubukungu / DRC Ni Isoko Ry’u Rwanda Muri Byinshi

DRC Ni Isoko Ry’u Rwanda Muri Byinshi

Imibare itangwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, itangaza ko mu cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo amagi, impu, inyama ndetse n’ibishyimbo bifite agaciro kabarirwa mu bihumbi magana by’amadolari y’Amerika($).

Guhera taliki 21 kugeza taliki 27, Mutarama, 2023, u Rwanda rwohereje hanze yarwo ibikomoka ku matungo( ni ukuvuga amagi, inyama n’impu) bifite agaciro k’ibihumbi $ 270,97.

Ibikomoka ku buhinzi ni ukuvuga ibinyampeke, intete n’ifu byo byari bifite agaciro ka $1,458,429.

Ibinyamafufu(Roots & tubers) byo byabariwe agaciro ka $ 118,949, mu gihe ibinyamisogwe(Pulses)byo bifite agaciro ka $324,054, ukongeraho ibindi biri mu bwoko bwitwa Oleaginous urugero ni nk’ubunyobwa byari bifite agaciro ka $1,726,402.

Ibindi bihingwa byo muri ubu bwoko byoherejwe hanze y’u Rwanda byabariwe agaciro ka $135,740.

NAEB itangaza ko igihugu cya mbere u Rwanda rwoherezamo biriya bihingwa ari Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hakurikiraho Sudani y’Epfo na Vietnam.

Si ibi gusa u Rwanda rwoherereza DRC kuko n’imboga n’imbuto ndetse n’indabo byoherezwa yo.

Ikigo kitwa Rwanda Horticulture Brand kivuga ko mu Cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze yarwo imboga, imbuto n’indabo bingana na toni 428.

Byose hamwe bifite agaciro ka $ 900,060, ikilo kimwe ni $2.1.

Uretse DRC, ibindi bihugu byoherezwamo indabo, imbuto n’imboga ni u Bushinwa, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, u Buholandi n’u Budage.

Ku byerekeye ikawa, muri kiriya cyumweru u Rwanda rwohereje hanze ikawa ingana na toni 463.5, yose hamwe ifite agaciro ka $ 2,165,127.

Ikilo kimwe cyaguzwe ku $4.6.

Ibihugu byoherejwemo ikawa nyinshi ni Canada n’u Burusiya.

Icyayi kinshi u Rwanda rwacuruje hanze muri kiriya cyumweru cyoherejwe muri Iran, mu Misiri, muri Pakistan no mu Bwongereza.

Cyose hamwe cyanganaga na toni 489, kikaba cyarinjirije u Rwanda $1,288,822.

Ikilo kimwe cyagurwaga $2.6.

Tagged:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *