Home / Ububanyi n'Amahanga / Amafoto: Mushikiwabo Yitabiriye Ibirori By’Isabukuru Ya Francophonie

Amafoto: Mushikiwabo Yitabiriye Ibirori By’Isabukuru Ya Francophonie

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ukoresha Igifaransa, OIF,  Madamu Louise Mushikiwabo yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 uyu muryango umaze ushinzwe.

Ni ibirori byabereye i Dubai. Yaboneyeho no gusura ibikorerwa muri bimwe mu bihugu bivuga Igifaransa biri kumurikirwa mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera yo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangarije kuri Twitter ko u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bigize Francophonie.

Ku rubuga rwayo rwa Twitter handitseho ko u Rwanda rushima intambwe Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa wateye mu kuzamura imibereho y’abawugize binyuze cyane cyane mu gufasha urubyiruko.

Uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie ubaye hashize igihe gito u Rwanda nanone rwifatanyije n’ibihugu bikoresha Icyongereza bigize umuryango wiswe Commonwealth.

Kuba Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari we uyobora Francophonie kandi u Rwanda rukaba ruri kwitegura kwikira Inama ya Commonwealth ni intsinzi kuri rwo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Aganiriza bamwe mu baje kumurika ibyo bakora.
Uyu ni uwo muri Niger
Tagged:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *